Print

Abahanga bagaragaje ko hasigaye imyaka 12 gusa yo gutabara Isi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 October 2018 Yasuwe: 2726

Umuyobozi wa IPCC Panmao Zhai yavuze ko Isi yatangiye kugerwaho n’ ingaruka z’ ubushyuhe bukaze mu Isi kandi bukiri kuri 1°C .

Yagize ati “Twatangiye kugerwaho n’ ingaruka z’ ubushyuhe bwinshi mu Isi amazi yo mu nyanja yarazamutse , inyanja y’ urubura yarashonze n’ ibindi kandi ubushyuhe bugeze kuri 1°C “

Undi muyobozi wa IPCC Hans-Otto Pörtner yavuze ko ubushyuhe mu Isi nibugera kuri 1.5°C cyangwa hejuru yaho hazabaho igikombo gikomeye mu Isi cy’ ibura ry’ urusobe rw’ ibinyabuzima.

Dr Joshua Zaake, Umuyobozi w’ umuryango utari uwa Leta wita ku bidukikije (Environment Alert) yavuze ko igihe kigeze ngo abafata ingamba bazifate mu maguru mashya

Ati “Tugomba guhaguruka tugatera ibihingwa byihanganira amapfa kandi za guverinoma zigashyaka amazi yo kuhira. Ikibazo ni uko tugenda biguru ntege gusa ndibwira ko iyi raporo ituma twikubita agashyi tukagira icyo dukora”

Dail Monitor yatangaje ko Uganda ari igihugu gifite inganda nke cyohereza mu kirere imyuka bike nyamara ngo kiri mu bihugu bigerwaho cyane n’ ingaruka z’ ibyuka byoherezwa mu kirere zirimo amapfa, imyuzure, n’ ubushyuhe bwinshi.

Komiseri ushinzwe guhangana n’ imihindagurikire y’ ikirere muri Uganda Chebet Maikut aherutse kuvuga ko amapfa muri Uganda atuma abaturage barenga miliyoni Babura ibiryo. Ngo Leta y’ iki gihugu yafashe ingamba zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, kwita ku buhinzi, kubungabunga amashyamba, ibishanga, no gutunganya imyanda.

Izi ngamba Uganda yafashe zizagabanya ibyuka Uganda yohereza mu kirere ku kigero cya 22% bitarenze 2025. Komiseri Maikut yavuze ko kugira uyu muhigo ugerweho bisaba ko ibihugu byateye imbere bikora uruhare rwabyo bigata miliyoni 100 z’ amadorali muri uwo mushinga. bitarenze 2020.

Biragoye ko amasezerano ya Paris yo kurengera ibidukikije ashyirwa mu bikorwa kuko bimwe mu bihugu byanze kuyasinya birimo n’ igihugu cy’ igihangange Leta Zunze ubumwe za Amerika.