Print

Dolph Lundgren yavuze uburyo umugore we yamuzaniraga abagore benshi ngo abasambanye mu kivunge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2018 Yasuwe: 2930

Dolph w’imyaka 60 wamenyekanye mu mafilimi menshi nka Men of war,Mechanic,Bridge of Dragon,Rocky n’izindi yavuze ko uyu mugore we yakundaga kumukorera ibirori byo kumuzanira abagore benshi kugira ngo abasambanye mu kivunge mu myaka ya za 80.

Dolph Lundgren yavuze ko umugore we Grace yamuzaniraga uruhuri rw’abagore ngo abasambanye

Dolph Lundgren yavuze ko ubwo papa we yamwoherezaga kwiga chemical engineering muri USA we yahoraga mu tubyiniro ariho yaje guhurira n’uyu mugore we Grace Jones wari umuririmbyi ndetse waje kujya amuzanira inshuti ze z’abanyamideli kugira ngo abasambanye.

Yagize ati “Rimwe na rimwe yazanaga umukobwa w’inshuti ye mu gitondotukaryamana.Hari ubwo nabyukaga ngasanga yazanye abakobwa 4 cyangwa 5 .Ubyumvise wakumva ari byiza,ariko iyo wabaga urabyuka urwana na Sylvester Stallone byabaga ari ibintu bibi cyane.”

Dolph yamenyanye na Grace Jones ubwo yamugiraga umurinzi we (Bouncer) ndetse muri iyo minsi yamuherekeje mu bitaramo yakoreraga muri Australia bimufasha kwiga masters mu mujyi wa Sydney.

Dolph wari umurinzi w’iki cyamamare gikomoka muri Jamaica,yari afite ubuhanga mu mirwanire ya Martial arts byamufashije gutsindira imidali ikomeye mu marushanwa nyaburayi ya Karate mu mwaka wa 1980,1981.

Dolph yagarukanye n’uyu muririmbyikazi Grace muri Boston akomeza amashuli muri Massachussetts byatumye akundana n’uyu muhanzikazi bimukira muri New York.

Dolph yatangiye gukina filimi mu mwaka wa 1985 ya James Bond yitwaga Aview to Kill nyuma aza kuba icyamamare.

Uyu musaza wakunzwe na benshi yiteguye gusohora filimi nshya mu mpera z’uyu mwaka yise Rocky Creed 2.


Dolph n’inshuti ye Stallone uzwi nka Rambo bakanyujijeho mu mafilimi atandukanye


Comments

Tresa 4 February 2020

Good day!

If ever you are looking for a social media management service that can handle your social media needs EVERY DAY, we specialize in that.

We will create custom graphics and posts with your brand’s colors and logo. We will post them for you every day for maximum social media exposure.

We wil do all these for a very affordable price of $95 (USD).

To know more about us, you may visit our website: social95(dot)com