Print

Umukirisitu yandikiye Apotre Masasu amubwira ko urusengero atari Night Club

Yanditwe na: Alphonse Bikorimana 11 October 2018 Yasuwe: 2463

Gusa njye nk’umukristu , nabigereranije n’uko numva bibiliya mu bumenyi buringaniye nyifiteho nkaba n’umunyarwanda utekereza ku muco wacu numva ni ngombwa ko ngira icyo mbivugaho ariko kandi sindibwemeranye n’iyi ntumwa y’Imana.

Kutemeranya na we ndabitwara mu bitekerezo bitatu ari byo ko : byagusha abandi aho kubakosora, kuvongera urusengero rwera, no kwica umucyo nyarwanda .

Ku giti cyanjye ndabanza nemere ko umugore w’umuntu aba agomba kumukunda no kumwereka ko amukuda mu buryo bunyuranye, ariko kandi nahise ntekereza iteraniro ryaba ririmo abakirisitu buri mugabo yaba arimo gukorakora umugore we.

Njye nahise mbona ko bitaba ari ugutera abasore gushaka gusa ahubwo bishobora kubatera irarikandi wenda gutinda gushaka byaba byaratewe n’impamvu zinyuranye zirimo n’amikoro. Ubwo se umuntu we yashakaga gushaka ariko wenda yarazitirwaga n’amikoro azabigenza ate ? Ndumva byaba ari ukumutera irari ahubwo ku buryo byamuviramo kwishyingira cyangwa gusambana kandi nahise nibuka ahanditse ngo : “Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.”(Mariko9:42 ).

Njye numva iyi ngiyi itaba inzira nziza yo kubahindura ngo bashake ahubwo yaba inzira ya bugufi yo kubashora mu busambanyi.

Byanatumye kandi mbibonamo kubahuka inzu y’Imana . Urusengero n’iyo yaba ari inzu y’ umuntu ku giti cye yiyubakiye, igihe yahindutse ahantu ho gusengera nk’amateraniro, iyo abantu bateranye mu izina rya Yezu , aba ari kumwe nabo. Ndumva rero igihe tuzagera mu mwanya w’uko buri wese akora ku mugore we aho ashaka n’uko abyumva, ndetse uruhande rw’ababibona bakagwa, ndumva byaba birimo gukora ibidakwiye mu ngoro y’Imana cyane ko twaba twageze mu gihe cy’ishimishamubiri.

Nanahise nibuka ahantu Yezu yasanze abantu bari gukorera ubucuruzi mu rusengero , maze akabimena akanabihanangiriza … [ Abwira abacuruzaga inuma , ati “nimuzikure ahangaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubacuruzi!” Yohani 2, 16-17 ]

Njye muri rusange nanabibonamo kuba abantu baba barimo gufata inzu y’Imana bakayihindura nka night club ibi bita akabyiniro . Niho ukora ku muntu uko ubyumva n’aho ushaka bitewe n’uko umubiri wawe ubigusaba cyangwa bitewe n’urwego ushaka kumushimwishamo.

Ikindi kandi njye mbibonano guta umuco kuko n’ubwo twakwirengagiza abarabona uko gukorakoranaho, n’aho byabera cyane ko n’ababikora baba babyemerewe, ndabibonamo guta umuco kuko ntabwo twaba tugana aheza mu gihe ibintu nk’ibi bikorwa abana babireba. Nashakaga kuvuga ko no mu rugo aho abantu batuye biha akabanga bakajya mu cyumba. Njye rero ibi mbibonamo guhabanya n’umuco nyarwanda kuko ntibimenyerewe ko ababyeyi bakora ishimishamubiri imbere y’abana kandi no mu rusengero byajya biba n’abana bahari.

Iki kikaba ari cyo nifuzaga kuvuga ku magambo yavuzwe na apotre Masasu : “…..Kandi hagati mu mwanya wo kuramya mujye mubakirigira mu mugongo, ndabibemereye,…bizatuma abaseribateri bari ahangaha bumiranye, aba bari ahangaha batanabona bibatere nibura ikintu cy’ubushake bwo kuzarongora neza.” Bikaba ari ibitekerezo byanjye bwite nifuje gutanga ku nyigisho z’uyu mwigisha nk’umukristu kandi w’umunyarwanda .

Ahubwo nkaba nabwira abasore n’abandi batarashaka nti " nuko uhunge irari rya gisore , ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza umwami wacu bafite imitima iboneye." 2 TIMOTEYO 2:22.


Comments

12 October 2018

ubwo ari shops nkizindi zose tubona leta nibasoreshe rero Ariko mbabaze niba bimeze gutyo abakristu babasha kubona ayo mafranga bakayatanga ngo basengerwe cg bateranira murizo nsengero ako gakiza baba baguze gafite irihe reme???cg ubuziranenge bwako rwose munsobanurire


Sebasoni Albert 11 October 2018

Mbere na mbere ndashimira cyane Alphonse Bikorimana watinyutse kwandikira "Apotre" Masasu.Nizere ko azabona iyo Lettre yawe mu ntoki,apana mu binyamakuru.Icyo ukwiye kwibaza,ni iki:"Ese ko aba biyita Intumwa z’imana,nibyo cyangwa sibyo?".Ese koko insengero bubatse,ni inzu z’imana koko?".Dore impamvu ataribyo.Muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye "gukora umurimo w’imana ku buntu".Ndetse na Pawulo aduha urugero muli Ibyakozwe 20:33,aho atubwira ko akorera imana adasaba "amafaranga",ahubwo akora n’indi mirimo akitunga.Yabohaga amahema (tents) akagurisha.Agafatanya n’abandi bakristu kugenda babwiriza mu nzira,mu ngo z’abantu no mu masoko (markets) nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 20:20 na 17:17.Iyo wabahaga amafranga barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Reka nkubaze:Wali wabona Masasu,Gitwaza cyangwa Rugagi bali mu nzira babwiriza nkuko Yesu,Pawulo,etc...babigenzaga?Insengero zabo,ni izo kwambura abayoboke babo amafaranga bagakira vuba,nyamara Yesu yarabitubujije.Insegero zabo ni Boutiques (shops) zo kwakiriramo amafaranga ngo bakire.Ntabwo ari insengero z’imana my friend.
MASASU uvuga,aherutse kugura imodoka ya 90 millions RWF (V8).Rugagi,arashaka kugura indege.Gitwaza,abana be biga muli America,ndetse n’umugore we akajya kubyarirayo.Rwose mujye muhumuka,mumenye UKURI.Nubwo biyita "abakozi b’imana",Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Abaroma 16:18).Icyo bashaka ntabwo ari Imana.Target ni IFARANGA.


Carmel 11 October 2018

Muvandimwe uvuze ukuri ndetse kwinshi. Gusa ndabona dusohoye mû minsi iheruka pe! Gukorakorana mu rusengero? Urwo ntiruzongere kwitwa urusengero ruzitwe inzu y’ababyeyi batagira umuco n’ikinyabupfura