Print

Imyitwarire y’umuraperikazi Cardi B ku rubyiniro rwa AMAs yatunguye benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2018 Yasuwe: 2417

Uyu muraperikazi umaze iminsi abica mu ndirimbo yitwa Bodak Yellow, uri kugenda ahigika Nicki Minaj buhoro buhoro,yabyinnye karahava bigera ubwo ukuguru kwe yakuzamuye agukoza ku mutwe benshi barumirwa.

Mu ijoro ryakeye nibwo mu mujyi wa Los Angeles hatangiwe ibihembo bya 2018 American Music Awards ndetse Cardi B ari mu baririmbye ashimisha abantu mu ndirimbo ye I like It.

Cardi B uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa mu minsi ishize,yaraye atunguye benshi kubera imbaraga nyinshi yakoresheje ku rubyiniro ndetse n’imyambarire ye yashimishije benshi.