Print

Paul Pogba yatangaje ukuri benshi batari bazi ku byerekeye imyitwarire ye nyuma y’igikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 3694

Pogba watangiye umwaka w’imikino ari ku rwego rwo hasi,yabwiye abanyamakuru ko atabashije gukomereza aho yasoreje mu gikombe cy’isi kuko yageze mu ikipe ya Manchester United agasubira inyuma.

Yagize ati “Byarangoye kwisuganya,kongera gutangira,gukina ku rwego rwo hejuru kuko twakoze ku nyenyeri (igikombe cy’isi).Kuri twe n’igikombe buri mukinnyi wese yifuza gutwara.”

Pogba yavuze ko nubwo yagowe no gufasha Manchester United kwitwara neza,ariko agifite icyifuzo cyo gutwara igikombe cya Premier League ndetse no gufasha Manchester United kwitwara neza mu marushanwa y’I Burayi.