Print

Abagore babiri banyuze mu mujyi wa Manchester bambaye ubusa buri buri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 2530

Aba bagore batunguye benshi ubwo bagaragaye muri uyu mujyi mu masaha ya nyuma ya saa sita bambaye ubusa, barangije bajya kwicara ku ntebe iri hafi y’ahakorera bank ikomeye yitwa Barclays bank.

Aba bagore bari bisize ibirungo byo mu byo kurya,bibajijweho na benshi kuko baketse ko ari abasazi gusa impamvu yatumye babyisiga ntiyamenyekanye.
Polisi yahise ihagera irabaganiriza,birangiye bahawe imyenda barambara bava muri uyu mujyi wa Manchester.

Uretse kuba aba bagore bari bambaye ubusa,bari bafite imigati ndetse umwe yahanaguraraga ibirungo ku wundi akoresheje umugati yarangiza akawurya.


Comments

Mazina 11 October 2018

Nyine tujye tumenya ko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo benshi batabyemera.Ibintu byinshi birimo kubera ku isi,kera ntabyabagaho.Kandi ababikora bumva ko ntacyo bitwaye,ari normal.
Dore ingero:Reba ziriya Robots bakoze kugirango bajye bazisambanya,babanje gutanga amafaranga.Reba iyi Pollution itera Climate Change bigatuma habaho Ibiza (Natural Disasters) bikomeye cyane kurusha kera.Reba na none intwaro ziteye ubwoba (atomic bombs) zirusha ubukana inshuro 4000 atomic bombs bateye Hiroshima na Nagasaki.Ibi byose,birahanura Umunsi w’Imperuka nta kindi.Nubwo benshi batawemera,Imana iwuvuga ahantu henshi muli Bible yawe.Urugero,soma Ibyakozwe 17:31 na Yeremiya 25:33.Muli Yoweli 2:11,havuga ko "uwo Munsi uzaba uteye ubwoba cyane".Icyo dusabwa nugushaka imana cyane,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi wegereje.
Ese waba witeguye guhinduka ugashaka imana cyane?Niba ubishaka watubwira.