Print

Umujinya w’umurandura nzuzi watumye Eddy Kenzo atuka umugore wamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditwe na: Muhire Jason 11 October 2018 Yasuwe: 1442

Ritah Kaggwa yavugaga ko Eddy Kenzo ari uwo kunengwa kubera uburyo yatandukanye n’umugore we, Remah Namakula.

Eddy Kenzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko Kaggwa natarekeraho gukomeza kumuvugaho azamutemagura iminwa n’ubwo atazi neza iby’uyu mugore uhora amusebya.

Yagize ati” Ninde uzi iki kigore ngo sinzi ngo Ritah Kaggwa, nzakivanaho biriya binwa binini”

Kuri Eddy Kenzo yavugaga ko yataye umugore babyaranye akajya kubana n’ihabara ryitwa Salma akarituza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Boston.