Print

Sugira Ernest yagarutse mu kibuga, arifuza umwanya uhagije wo gukina (Yavuguruwe)

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 3217

Mu mukino wa gicuti APR yakinnye na Etincelles FC mu gitondo cyo ku munsi w’ejo bakayitsinda 3-0, Ernest Sugira yabanje mu kibuga ariko akina iminota 25.

Sugira wabanje mu kibuga ku munsi w’ejo

Yagize ati “Umwanya nahawe wo gukina wari muto cyane nkurikije uko nabyifuzaga. Gusa ariko niko umutoza yabishatse ntabwo namuvuguruza.Nkeneye umwanya uhagije kugira ngo nkine. Njye meze neza reka dutegereze shampiyona itangire,nta kibazo mfite kugeza kuri iyi saha.”

Sugira ari kurwana n’ukuntu yagaruka mu bihe byiza kugira ngo abashe kuzatangira umwaka w’imikino 2018-2019 ahagaze neza kugira ngo afashe APR FC kugera kure mu marushanwa izitabira ari nayo mpamvu avuga ko akeneye umwanya uhagije wo gukina.