Print

Umushinga Mowzey Radio yashakaga gukorera ku butaka bw’u Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 11 October 2018 Yasuwe: 1571

Amakuru dukesha Ugblizz avuga ko uyu mugabo Mowzey Radio yateganyaga gushora imari mu bijyanye n’ibiruhuko maze akubaka ikigo cy’imyidagaduro y’abana ku butaka bivugwa ko ari bunini yaguze mu Rwanda ahantu hatatangajwe.

Aya makuru yongeraho ko Radio uretse kuba yari afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’ubuzima bwo mu twe yavanye Makerere, yateganyaga gusubira ku ishuri mu rwego rwo kunonosora impano y’ubugeni yari yifitemo.

Mu nzozi ze, Radiyo yifuzaga kuzakora ikintu kizaba intangarugero ku isi ku buryo azahora yibukwa mu mitima y’abantu.

Twakwibutsa ko Mowzey Radio yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018 azize imirwano yabereye mu kabari ka De Bar, Entebbe mu biremetero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Uyu mugabo wamenyekanye cyane binyuze mu itsinda rya Goodlyfe yaje kwitaba Imana ubwo yari mu bitaro bita Case mu mujyi wa Kampala. Yashyinguwe kuwa 3 Gashyantare mu gace ka Kagga, Entebbe.