Print

Umugore uherutse kwigabanyisha amabere yameze ibere rya gatatu munsi y’ukuboko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 2145

Uyu mugore w’imyaka 65,yibagishije amabere muri Werurwe umwaka ushize kugira ngo amabere ye abe mato ariko yagize ibyago ahita amera ibere rya gatatu munsi y’ukuboko kwe kw’uburyo.

Uyu mugore yatangaje ko nyuma yo kubagwa yatangiye kubyibuha maze abona munsi y’ukuboko kwe hameze ibere rya 3 rimubangamira ku buryo bukomeye.

Yagize ati “Nkimara kwibagisha nabaye mubi cyane.Natangiye kubyibuha cyane ibere ry’iburyo,birangira meze ibere rya gatatu munsi y’ukuboko.Nkibona iri bere nararize cyane,birangora kubyakira kuko sinari narigeze mbona umuntu umeze utyo.

Ubu nsigaye ngenda nigengesereye ndetse ubu imyambarire yanjye yarahindutse.Nterwa isoni no kujya mu bantu meze gutya.”

Ferrell yavuze ko impamvu yatumye agabanyisha amabere ye ari uko yari Manini cyane,akamuremerera cyane aho byamuteye kurwara umugongo.

Uyu mugore arimo gushaka amafaranga ndetse ari gusaba abagiraneza ko bamufasha kubona amafaranga yatuma yongera kwibagisha kuko ababara cyane gusa yagiriye inama y’abagore n’abakobwa babikora kwitonda.