Print

Umugabo yitwikiye mu rusengero nyuma yo gutsindwa mu rusimbi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 1276

Nkuko byagaragajwe na camera za CCTV,uyu mugabo yinjiye muri uru rusengero yisukaho amatike yari yaguze mu rusimbi ntabashe kumuha intsinzi,aritwika arashya arakongoka.

Ubwo aba monk baba muri uru rusengero rwabo bumvaga imyotsi bahise basohoka biruka bahamagara polisi ibona uyu mugabo ari kugurumana,ntibabasha kumutabara.

Aba bapolisi babashije kubona amwe mu matike y’urusimbi uyu mugabo yari yaguze ndetse baza kumubonano urupapuro rw’ideni yari afitiye banki bituma bemeza ko yiyahuye kubera ko yagiye mu rusimbi kugira ngo yishyure iri deni bikarangira bitamukundiye.

Aba ba Monk bo muri uru rusengero rwo mu gace ka Pattaya,bavuze ko ruba rurinzwe cyane ku buryo nta muntu winjira nijoro,ariko batunguwe no kubona uyu mugabo yitwikira mu rusengero.


Umugabo yitwikiye mu rusengero nyuma yo guhomba amafaranga mu rusimbi