Print

Uwahoze ari kapiteni wa Thika United ari mu bagenzi bapfiriye muri bisi yahitanye abantu 56 muri Kenya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 1286

Dennis Lewa yapfiriye muri iyi bisi ubwo yerekeza mu gace ka Kakamega agiye gusinyira ikipe ya Kakamega Homeboyz bari bamaze kumvikana ngo ayerekezemo.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya ruhago muri kenya, Robert Muthomi,niwe watangaje aya makuru uyu munsi kuri Twitter.

umukinnyi Dennis Lewa wapfiriye mu mpanuka ya bisi yabaye ejo

Yagize ati “umuryango w’abakunzi ba ruhago muri Kenya ubabajwe n’urupfu rwa Dennis Lewa wapfiriye muri bisi yaguye muri Mohoroni.Twe n’abakinnyi twihanganishije umuryango we,inshuti ze n’abakinnyi bakinanaga.”

Impanuka y’iyi bisi yatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite watumye iminuka ku musozi,ihitana abantu 56.

Umwe mu bantu barokotse iyi mpanuka uri mu bitaro yavuze ko abashoferi bayo bakoze amakosa baratendeka huzuramo abantu benshi ndetse batwarira ku muvuduko mwinshi.