Print

Ese kugira igitsina kinini ku bagore bigirana isano n’umubyibuho cyangwa kunanuka?

Yanditwe na: Muhire Jason 11 October 2018 Yasuwe: 22575

Urubuga Matters of Size rugaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe mu Buhinde ku bagore ibihumbi 4 batabyibushye ndetse n’abandi ibihumbi 5 babyibushye bwagaragaje ko ingano y’igitsina itagira aho ihurira n’uko abyibushye cyangwa ananutse.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abagore bananutse baba bafite igitsina kinini ku kihero cya 0.6% mu gihe ku bagore babyibushye ari 0,3%.

Ibi ngo bijyana n’uko buri wese agira umwihariko we ku bunini bw’igitsina bitewe n’impamvu nyinshi zinyuranye z’imibereho ye.

Akenshi nti byoroha gupima ubugari bw’igitsina cy’umugore kubera uduce dutandukanye tukigize akenshi tuba tutangana ku bagore bose.

Ubwinshi bw’imibonano mpuzabitsina buza ku isonga mu mpamvu zatuma igitsina cy’umugore cyaguka,bityo umugore kabone n’ubwo yaba abyibuhsye cyane igitsina cye kiba kinini cyane iyo ayikorana n’abagabo batandukanye.

Kwikinisha ndetse no kubyara nabyo bituma igitsina cy’umugore cyaguka, biturutse ku imisemburo yiyongera kugira ngo umwana abashe kuvuka bityo nyuma yo kubyara nti bibe byakoroha gusubirana kw’igitsina.

Zimwe mu mpamvu zitera bamwe kuvuga ko abatabyibushye bagira igitsina kinini ni uko bo biborohera kwirekura mugihe cy’akabariro bityo umugabo bakorana imibonano mpuzabitsina nti bimugore cyane.

Bitandukanye n’aho Ku bagore babyibushye usanga ibibero cyangwa ikibuno bibuza umugabo kwinjira neza ngo agere ku gitsina neza mu buryo bumworoheye.

Uku kugorwa no kugera ku gitsina bituma bavuga ko kiba cyarabaye gitoya ariko siko biba bimeze kuri bose.
Bivugwa ko umubyibuho utuma igitsina cyihisha rwagati mu maguru bityo nti gikure ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ibi Atari ihame.

Abakobwa batabyibushye nabo bashobora kugira igitsina gito biturutse ku mwanya uba uri hagati y’amagufa yo mu rukenyerero,bityo kabone n’iyo yakwirekura ate kwinjiza igitsina cy’umugabo kibyibushye nti bibe byakoroha.

Salma Dheena umugabo w’umuhinde watanze ubuhamya kuri ubu bushakashatsi, yasobanuye ko yagerageje batabyibushye kandi b’amasugi ndetse n’ababyibuhye b’amasugi.

Uyu mugabo avuga ko yaje gusanga buri wese yihariye ingano y’igitsina n’ubwo abenshi banganyaga ingano y’ubunini cyangwa ubuto.

Yavuze kandi ko yanakoze imibonano mpuzabitsina n’abagore babyibushye ndetse n’abatabyibushye ariko agasanga muri abo bagore harimo ababyibushye bafite ibitsina binini kurusha abatabyibushye.

Ubu bushakashatsi bwombi bwemeza ko ingano y’igitsina ari umwihariko ku muntu, ubunini bw’igitsina ku bagore cyangwa abakobwa ikaba idashingira ku bunini,ibiro ingano y’amabere hamwe n’ibindi byose bivugwa ariko bigashyirwa muri rusange.