Print

Umukunzi wa Wema Sepetu yasohowe mu nzu azira kubura amafaranga yo kugura umuriro

Yanditwe na: Muhire Jason 12 October 2018 Yasuwe: 1297

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Global Publisher cyavuze ko ariam Sepetu yari yasuye umukobwa we i Dar es Salaam ubwo ibi byabaga. Wema Sepetu ntiyari mu rugo ubwo umukunzi we wahawe izina rya Rahur yasohorwaga mu nzu. Rahur yari mu nzu ya Wema, ubwo umubyeyi w’uyu mukinnyi wa filime yahageraga. Bigeze ku isaha ya saa tanu z’ijoro, umuriro w’amashanyarazi mu nzu ya Wema iherereye mu gace ka Mbezi-Salasala waje gushiramo biba ngombwa ko hakenerwa kugurwa undi.

Umubyeyi wa Wema yatekereje ko ari kumwe n’umugabo mu nzu, yumva ko ahita agura umuriro. Rahur ntiyigeze abikora, ibintu byatumye uburakari bwa Mariam Sepetu buzamuka. Abaturanyi bavuga ko Mariam yasabye Rahur kuzinga utwangushye akava mu nzu y’umukobwa we. Uyu musore yagerageje guturisha Mariam wari wafashwe n’uburakari biranga, ngo yanze kwisubiraho ku cyemezo yafashe, akomeza guhatiriza Rahur amusaba gusohoka mu nzu.

Mariam Sepetu yemereye sde.co.ke yandikirwa muri Tanzania ko habayeho gushyamirana hagati ye n’uyu musore Rahur. Yavuze ariko ko yasohoye Rahur mu nzu ya Wema bitewe n’uko umukobwa we atigeze amubwira uwo Rahur ariwe, ngo ntiyari kwemera ko Rahur agumana na Wema mu nzu kandi nta mihango yo gusaba no gukwa irabaho.

Rahur we yabwiye iki kinyamakuru ko yasohowe mu nzu bitewe n’uko yananiwe kugura umuriro wa ‘Cash Power’. Yongeyeho ko Mariam atifuza ko akundana n’umukobwa we Wema. Hashize iminsi ariko Wema atandukanye n’uyu musore Rahur.