Print

Reba igitsina cy’umugabo abagore bakunda uko kiba kireshya

Yanditwe na: Martin Munezero 12 October 2018 Yasuwe: 22496

Nk’uko abantu baremye mu buryo butandukanye hakaba ibikara n’inzobe ndetse n’abarebare n’abagufi n’ibitsina byabo nabyo biratandukanye hari abagira binini abandi bakagira bito ariko ntaho bihuriye n’uko umuntu asa cyangwa areshya.

Ese ni ryari bavuga ko umugabo afite igitsina kinini cyangwa kigufi ?

Ubundi umugabo bavuga ko afite igitsina gito iyo ari munsi y’urugero fatizo igitsina cy’umugabo cyakagombye kugira bakavuga na none ko afite ikiringaniye iyo agejeje ku rugero fatizo, Bamwe bemeza ko umugabo afatwa nk’ufite igitsina kirekire cyane iyo agejeje kuri sentimetero 20 kuzamura.

Ubusanzwe ubundi igipimo fatizo cy’uburebure bw’igitsina cy’umugabo bwakagombye kuba sentimetero 13.2 igihe yashyutswe, mu bugari (umuzenguruko) byibura ukaba sentimetero 5.7 yashyutswe.

Abagabo bamwe bagira ipfunwe ry’ibitsina byabo, Ese abagore bakunda ibitsina bireshya gute ?

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Califonia Los Angeles n’iya New Mexico bwerekanye ko 75% by’abagore bakunda igitsina kiruta gato igipimo fatizo.

Abagore bafite ingo bavuze ko byibura bashimishwa n’umugabo ufite igitsina cya sentimetero 16 kikagira umuzenguruko (ubugari) bwa sentimetero 7.2.

Ku bagore babonana n’abagabo ijoro rimwe (indaya) bagaragaje ko umugabo bishimira ari ufite igitsina kingana na sentimetero 16.3 naho mu muzenguruko kikangana na 8.7.

Abagore benshi kandi bagaragaje ko batishimira abagabo bafite ibitsina birebire cyane.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe 3% gusa by’abagore nibo bagaragaje ko bifuza umugabo ufite igitsina kirekire byibura guhera kuri sentimetero 25 kuzamura.


Comments

bayingana bright 24 October 2020

Mwakoze cyane kubwikiganiro cyiza.gusa muzashake umuti kubantu bagize ikibazo cyigwingira ryigitsina kuko nibenshi