Print

Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora OIF ku bwiganze bw’ amajwi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 October 2018 Yasuwe: 4645

Mu bifite uburenganzira bwo gutora hari harimo ibihugu 29 bigize AU, byagaragarije hamwe ko bishyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo, Umunyafurikakazi unayoboye Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga muri AU.

Uyu Mukandida wa Afurika ubwe aherutse gutangaza ko yifitiye icyizere ndetse kitari gishingiye gusa ku banyafurika gusa ahubwo no ku bihugu byinshi yazengurutsemo abereka icyo azageza ku muryango wa OIF.

Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Ibihuriye ku gukoresha Ururimi rw'Igifaransa bemeje Madamu Mushikiwabo nk'Umunyamabanga Mukuru w'uyu Muryango. Perezida Kagame akaba yari amaze kugeza kuri bagenzi be kandidature ya Mushikiwabo nk'umukandida w'u Rwanda na Afurika.

— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2018

Louise Mushikiwabo w’ imyaka 57 y’ amavuko yari amaze imyaka 9 ari Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda, mbere yaho yari Minisitiri w’ itangazamakuru . Iyi Minisiteri yavuzeho muri 2009.


Comments

TURATSINZE 12 October 2018

CONGRATULATIONS Mme MUSHIKIWABO


Dan 12 October 2018

Ko ntamajwi mweagaragaje?


Mazina 12 October 2018

Tugomba kumuha FELICITATIONS-CONGRATULATIONS.
Ni intsinzi ikomye cyane.Ariko nk’umukristu,ndamusaba no gushaka imana cyane,ntaheranwe na politics.Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko dusoma muli Matayo 6:33.Honors,Titles,Riches,ntacyo bimaze iyo udashyiraho umwete ngo ushake imana.Turabita tugapfa.Ariko iyo ukora ibyo Yesu yasize adusabye,azakuzura ku munsi w’imperuka,aguhe ubuzima bw’iteka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana cyane.Twige bible neza iduhindure,tujye mu materaniro ya gikristu,ndetse tujye no mu nzira tubwirize abantu.Niwo murimo Yesu yasize asabye abakristu nyakuri muli Yohana 14:12,nkuko nawe yabigenzaga.