Print

Leta y’ u Rwanda ibitse miliyari zirenga 2 zavuye mu mitungo yasizwe na beneyo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 October 2018 Yasuwe: 708

Byatangarijwe mu nama yahuje iyi Minisiteri n’ abagize Komite zishinzwe gucunga iyi mitungo biganjemo abayobozi b’ uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’ iterambere. Iyi nama yabaye kuri uyu wa 12 Ukwakira 2018.

Biturutse ku mpamvu zinyuranye zirimo amateka y’ u Rwanda intambara na jenoside hari Abanyarwanda basize imitungo yabo mu Rwanda. Iyo mitungo yiganjemo amazu, amashyamba, ibibanza n’ amasambu.

Raporo zitangwa na za Komite z’Uturere zicunga imitungo yasizwe na bene yo zigaragaza ko imitungo yasizwe na bene yo mu gihugu hose igera ku 1,166 irimo amazu 353, ibibanza 47, imirima 674, inzuri 10, amashyamba 77, station ya essence 1 n’inganda 4.

Muri iyi mitungo ibyazwa umusaruro ni 10% gusa. Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta Johnston Businye yasabye ko aho bishobora iyi mitungo yabyazwa umusaruro.

Gusa ngo hari aho bidashoboka kuko umusaruro wavamo ari muke. Minisitiri Busingye yavuze ko hari ubwo Komite zishinzwe gucunga iyi mitungo ziyiha uwo mu muryango w’ uwayisize, ku buntu kugira yemere kuyicunga. Aha ni nk’ iyo umutungo ari ishyamba, urutoki bitabyara umusaruro mwinshi.

Kanyange Christine Umuyobozi w’ Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu n’ iterambere yavuze ko muri aka karere imitungo yasizwe na beneyo ari 94. Ngo itabyazwa umusaruro irimo amazu ashaje ku buryo adashora kubyazwa umusaruro.

Abashinzwe gucunga iyi babajije niba igihe umutungo wari isambu aho hantu bikaba ngombwa ko hakorerwa igikorwa remezo ukabarirwa ingurane ayo mafaranga yahabwa umuntu wari watijwe uwo mutungo ngo abe awubyaza umusaruro.

Abari mu nama bemeranyije ko icyaba cyiza ari uko ayo mafaranga yabikwa kuri konti ya komite ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo kuko kuyaha umuntu ngo ayabike nyirayo nataha azayamusubize uwo muntu yaba ahawe ikizami gikomeye kuko amafaranga ari ibiryo bihiye.