Print

Umugore yazanye icyobo kinini ku kibuno cye nyuma yo kwibagisha ashaka kumera nka Kim Kardashian[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2018 Yasuwe: 3300

Uyu murusiyakazi w’imyaka 40 ukomoka m gace kitwa Sargut yahuye n’uruva gusenya kuko ikibuno cye cyazanye umwobo munini cyane nyuma yo kwifuza kucyongera kugira ngo gikurure abagabo nk’icy’umunyamideli w’umunyamerika Kim Kardashian.

Velislava yashatse kugira ikibuno nk’icya Kim bimubyarira imbwa yiruka

Uyu mugore yavuze ko operation yo kumuha ikibuno cyakataraboneka yakozwe nabi bimusigira uburwayi bukomeye burimo no kuzana urwobo rubi cyane ku kibuno.

Yagize ati “Nyuma yo kubagwa ikibuno,mu gitondo cyakurikiyeho cyatangiye kuzana ibisebe bikomeye, birangira haje icyobo kinini.Muganga yambwiye ko ari ibintu bisanzwe,ariko namaze iminsi 5 mbabara cyane.

Velislava Grigorieva yagiye kwa muganga bamudoda aho yagize urwo rwobo ndetse bamukuramo imisemburo yagombaga gutuma ikibuno cye kibyimba cyane.

Kugeza ubu,uyu mugore Velislava Grigorieva,ntakibasha kugenda,kujya koga cyangwa kurira imodoka ngo ajye ku kazi.

Ibinyamakuru byavuze ko uyu mugore iyo agiye kujya mu ndege agura imyanya 3 kugira ngo ayiryameho ndetse ngo yagurishije imodoka ye kugira ngo abashe kugura imiti.

Abaganga bamubaze bavuze ko babanje kumubwira ingaruka ashobora guhura nazo niyibagisha, arabisinyira.