Print

Umuraperikazi Cardi B yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yafotowe ari mu ruhame nta kariso yambaye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2018 Yasuwe: 2270

Cardi B uzwi mu ndirimbo nka Bodak Yellow na Finesse,yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yagaragaraga mu birori by’isabukuru y’amavuko yambaye imyenda igaragaza ubwambure bwe nta kariso yambaye inyuma yayo.

Cardi wujuje imyaka 26 ku munsi w’ejo,ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga cyane ko benshi bari kunenga iyi myitwarire ye nk’umuntu ufite umwana wiyambika ubusa ku karubanda.

Ibi birori by’isabukuru y’amavuko,Cardi B yabikoreye mu mujyi Los Angeles aho yari kumwe n’umugabo we Offset ndetse n’inshuti zabo.