Print

Mu mafoto reba uburyo 5 bugezweho budafite ibikabyo umusore cyangwa inkumi bibana bashobora gusasamo uburiri[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 October 2018 Yasuwe: 6459


1.Uburiri bwiza ni ubushashe n’amashuka y’ibara rimwe na kuvurori nayo y’ibara rimwe,ugatebeza neza impande zose hanyuma ukagaruriraho uzinze igice gito cyo ku musego kandi ugashyiraho n’umusego usa n’amashuka.


2.Ubundi buryo ni ukujyanisha amabara ku buryo kuvurori iba ifite amabara menshi ariko bidakabije, ugafata amashuka asa n’ibara rimwe mu ya kuvurori ugakoresha n’umusego usa nayo maze mu gusasa ntutebeze ahubwo ukabirekura ariko ukazinga agace gato k’ahagana ku musego. Zinga ishuka imwe uyitambike hagati na hagati hejuru ya kuvurori.


3.Ushobora kandi kuba ufite kuvurori y’amabara meza agaragara neza kandi isa n’umusego maze ugasasa urambuye, ugatebeza cyangwa ntutebeze maze ugashyiraho wa musego hejuru.


4.Hari kandi kuba ufite kuvurori y’amabara meza isa n’umusego ndetse n’amashuka y’ibara rimwe ugasasa kuburyo amashuka aba agaragara agace gato cyane cyangwa kuvurori ukayizinga ukayishyira uruhande rumwe maze amashuka akaba ariyo agaragara cyane.


5.Uburiri rero budafite ibikabyo nibwo bugezweho muri iyi minsi kandi n’amabara menshi ntakigezweho kandi uburiri bw’umukobwa kuri ubu ntibukiburamo amashuka cyangwa kuvurori y’ibara ry’umweru cyangwa se irindi bara rikeye.