Print

Kylian Mbappe yakoze benshi ku mutima kubera impamvu yamuteye guha abatishoboye agahimbazamusyi ke mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 October 2018 Yasuwe: 2268

Mbappe ufatwa nk’umusimbura wa Messi na Ronaldo,yavuze ko guha akayabo k’ibihumbi 380 by’amapawundi abatishoboye,yabtewe n’uko anyuzwe n’umushahara ahembwa na PSG ndetse yifuzaga gufasha ba ntahonikora ngo nabo babeho neza.

Yagize ati “Sinifuzaga guhembwa kuko nakoreraga igihugu cyanjye.Mpembwa amafaranga ahagije,nifuzaga gufasha abandi bantu bakeneye ubufasha.Abantu benshi barashonje,bararwaye cyane niyo mpamvu kuri twe gufasha abantu bameze batyo atari ikintu gikomeye.

Mbappe yitwaye neza mu gikombe cy’isi,atsindira Ubufaransa ibitego 4 ndetse atorwa nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu Burusiya cyane ko yafashe igihugu cye kwegukana n’igikombe cy’isi.

Mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira,Mbappe yatangaje ko amafaranga agomba guhabwa nk’agahimbazamusyi azayafashisha abakene ndetse niko byagenze kuko ibihumbi 380 by’amapawundi yahawe yahise ayabashyikiriza.


Mbappe witezwe cyane mu myaka iri imbere yatangiye gufasha abakene


Comments

Le Sage 12 October 2018

Uyu musore ndamukunze cyane. Imana izahore imujya imbere azatware Ballon d’Or nyinshi