Print

Abagera kuri 40 bishwe n’ubutaka bwakushumutse muri Uganda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 October 2018 Yasuwe: 2963

Ababarirwa mu magana baburiwe irengero. Leta ya Uganda itangaza ko amatsinda y’abakora ibikorwa by’ubutabazi boherejwe muri ako gace byabereyemo, kari hafi y’umupaka na Kenya.

Amazi y’iyi mvura yakumunzuye ibyaro bimwe n’isoko biri mu karere ka Bududa mu burasirazuba bwa Uganda.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko hari gutekerezwa ku buryo bwo kwirinda ibindi biza nk’icyo.

Yongeyeho ati: "Nihanganishije imiryango yabuze abayo muri iki kiza."
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge ishami ryawo rikorera muri Uganda, watangaje iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter igaragaza aho byabereye.