Print

Mu magambo y’ Igifaransa Perezida Kagame yagaragaje uko yakiriye intsinzi ya Mushikiwabo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 October 2018 Yasuwe: 7417

Mu bishimiye intsinzi ya Mushikiwabo w’ imyaka 57 wari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda harimo na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame. Nawe yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati “ Ndashimira byimazeyo abavandimwe bacu b’ Abanyafurika badushyigikiye, n’ ibihugu bihuriye mu muryango w’ Igifaransa byagiriye ikizere kandidatire yacu”.

Merci infiniment à tous nos frères et sœurs africains qui nous ont soutenu et à tous les pays à travers toute la Francophonie qui ont placé leur confiance dans notre candidate. (1/2)

— Paul Kagame (@PaulKagame) October 12, 2018

Yongeye ati “Ni amateka akomeye kuri twe Abanyarwanda n’ Abanyafurika, yerekana ko nta bibazo abantu badashobora kurenga tugamije Afurika yunze ubumwe kandi ifite icyerekezo”

C'est un moment historique pour nous tous, Rwandais et Africains, qui démontre une fois de plus, qu'il n'y a pas de défis insurmontables face à une Afrique unie et déterminée. Toutes mes félicitations à toi, Louise Mushikiwabo.(2/2) #Francophonie #SommetEVN2018

— Paul Kagame (@PaulKagame) October 12, 2018

Mu bandi bifatanyije na Louise Mushikiwabo mu byishimo by’ intsinzi ye harimo Umudepite Mu muryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ I Burayi Louis Michel.

Ihuriro ry’ abagore muri Afurika ryishimiye intsinzi ya Mushikiwabo rimuhamiriza ko rimushyigikiye.

Umunyarwanda uyobora Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’ Iburasirazuba EALA Martin Ngonga yavuze ko gukorana na Perezida Kagame umuyobozi ureba kure ari amahirwe akomeye kuri Mushikiwabo, yifuriza Mushikiwabo gutwara ibendera ry’ u Rwanda ry’ agaciro akarigeza kuyindi ntera.

Mushikiwabo we yagize ati “Murakoze mwese abo duhuriye ku rurimi rw’ Igifaransa haba mu Rwanda n’ ahandi ku isi by’ umwihariko benshi bagiye gutangira gukoresha ururimi rw’ Igifaransa. Dukomeze imihigo.”

Mushikiwabo yatsinze umunya – Canada Michaelle Jean wari usanzwe ayobora umuryango OIF.


Comments

MAZINA 13 October 2018

Courage notre president!! Uzagera aho umenye Igifaransa.Nkuko dusoma muli Intangiriro 11:1,hali igihe Isi yose yavugaga ururimi rumwe.No mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abantu bazaba bavuga ururimi rumwe mu isi izaba Paradizo.Niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,reka kwibera mu byisi gusa,ahubwo ushake n’imana,kubera ko abantu bose bakora ibyo itubuza,izabarimbura ku Munsi w’Imperuka igasigaza abantu bayumvira gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.


13 October 2018

Igifaransa murwanda ni ndakumirwa abaturage tujya iyo bigiye


13 October 2018

Qu’elle reçoive mes sincères félicitations Mme MUSHIKIWACU. Sans mentir, je suis content et surpris d’entre Son Excellence Paul Kagame utiliser la langue française. C’est vraiment bon