Print

Uganda : Abanyarwanda 25 bakatiwe gufungwa umwaka.

Yanditwe na: Ubwanditsi 13 October 2018 Yasuwe: 384

Abanyarwanda 25 bakatiwe n’urukiko rwa Kisoro igifungo cy’umwaka umwe , nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwinjira muri Uganda biyuranije n’amategeko.

Urukiko rukuriwe na Raphael vueni nyuma yo kumva ubushinjacyaha kuwa 11 ukwakira 2018, rwasanze abaregwa bahamwa no kuba barafatiwe mu cyuho binjira muri Uganda ariko basatswe habura n’umwe ufite ibyangombwa bimwemerera kwinjira muri icyo gihugu, bihanwa n’ingingo ya 55 mu mategeko ahana muri Uganda.

Abaregwa bose bemeye ibyo bashinjwa banabisabira imbabazi, gusa umucamanza ntiyababariye ahubwo yagabanyije igihano. Ku busanzwe kwijira muri Uganda binyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri cyangwa ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga ya Uganda cyangwa byombi.

Umucamanza yabakatiye igifungo cy’umwaka umwe cyangwa gutanga amande ya miliyoni imwe y’amashiringi ya Uganda ku muntu udashaka gukora igifungo. Ngo bikaba byari ukuborohereza kuko batagoye urukiko.
Chimpreport