Print

Mourinho agiye kugura umukinnyi uhenze cyane kurusha Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2018 Yasuwe: 2487

Sergej Milinkovic-Savic w’imyaka 23, ukinira ikipe ya Lazio mu Butaliyani,yakunzwe cyane na Mourinho ndetse biravugwa ko uyu munya Portugal yifuza kumena Banki akamugura akayabo ,akamufasha kwitwara neza muri Manchester United.

Mu mpeshyi ishize,Mourinho yatanze miliyoni 80 z’amapawundi kugira ngo abone uyu musore ukina hagati biranga, ariko kuri ubu yongereye amasezerano muri Lazio,ku buryo bizasaba Manchester United akayabo kugira ngo imubone.

Nkuko The Sun yabitangaje, Sergej Milinkovic-Savic azahenda Manchester United kurusha uko Paul Pogba yayihenze kuko azagurwa amafaranga aruta ayo uyu mufaransa yaguzwe miliyoni 89 z’amapawundi.

Mourinho ari gukorana n’uhagarariye uyu musore witwa Mateja Kezman yafashije kwerekeza muri Chelsea ubwo yari umutoza w’iyi kipe mu myaka yahise.

Mourinho akomeje intambara yo kugarura Manchester United mu bihe byiza ndetse byitezwe ko muri Mutarama ubuyobozi bw’iyi kipe buzamuha amafaranga akagura abakinnyi batandukanye.


Sergei ushobora guca agahigo ko kuba umukinnyi uhenze muri Manchester United