Print

Umunyamideli w’umuyisilamu yishwe azira amafoto yashyiraga kuri Instagram

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2018 Yasuwe: 2061

Uyu munyamideli wari ukunzwe cyane muri iki gihugu,yarenze ku mabwiriza y’idini ya islam yo kwambara akikwiza bimubyarira akaga kuko yarasiwe mu modoka ye ya Porsche amasasu atatu,kubera amafoto yari aherutse gushyira hanze.

Uyu munyamideli yari amaze igihe kinini yakira ubutumwa bwinshi bumubwira ko azapfa nakomeza kwiyambika imyambaro itemewe muri Islam,none byarangiye bamurashe mu cyico arapfa.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje,uyu munyamideli Tara Fares yarashwe atwaye iyi modoka ndetse araswa n’umuhezanguni w’idini ya Islamwari urambiwe amafoto uyu mukobwa yashyiraga hanze.

Mu byumweru bishize,nibwo Tara Fares w’imyaka 22 yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko afite ubwoba ko ashobora kwicwa n’abavuga ko bemera Imana cyane.

Uyu Tara Fares yarashwe nyuma y’iminsi mike atorewe kuba umuntu ukunzwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.




Tara Fares yishwe azira amafoto ashyira kuri Instagram