Print

Cristiano Ronaldo yakoze agashya mu rugamba rwo kwigaranzura Mayorga wamushinje kumufata ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2018 Yasuwe: 3926

Ronaldo wahakanye yivuye inyuma ko yafashe ku ngufu Kathryn Mayorga,yatangiye kwitegura guhangana nawe mu rubanza cyane ko aramutse ahamwe n’ibi byaha yahura n’akaga gakomeye karimo kwamburwa amasezerano yari afitanye n’ama kompanyi akomeye yamamariza arimo Nike na EA Sports.

Ronaldo yahaye akazi ikipe ikomeye y’abanyamategeko kugira ngo yigaranzure Mayorga

Ronaldo yatangiye gushaka abahanga cyane mu mategeko kugira ngo yigaranzure uyu mugore ndetse biravugwa ko amaze gushora akayabo ka miliyoni , kugira ngo yikureho iki gisebo yashyizweho n’uyu Mwarimu Mayorga wahoze ari umunyamideli ubwo bahuriraga Las Vegas 2009.

Ronaldo w’imyaka 33 yemeye ko yaryamanye na Mayorga mu mujyi wa Las vegas, ariko babikoze babyumvikanyeho,ariko bikarangira uyu mugore ashatse kumusebya gusa ibinyamakuru by’i Burayi byavuze ko iki cyamamare cyiteguye kurekura akayabo,uyu mugore agaceceka.

Mu butumwa yahaye abakunzi be kuri Instagram,Ronaldo yavuze koi bi birego bya Mayorga bigamije kumwicira izina yubatse yiyushye akuya ndetse ko uyu mugore yifuza kwamamara abinyujije ku izina rye.

Ushinzwe kuburanira Cristiano Ronaldo Peter Christiansen yavuze ko impapuro ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyerekanye ko ari ibihamya by’uko Ronaldo yafashe ku ngufu uyu mukobwa ari ibihimbano ndetse bagiye kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe.

Ronaldo yamaze gukora ikipe ikomeye yo kumuburanira ndetse biravugwa ko yiteguye gushora agatubutse kugira ngo yivune uyu mugore.


Comments

tein yeah 14 October 2018

Ariko Abazungu we! Umurenge gusa uzajyana ubibagiza gukinga! Ubu se uru rubanza ruragomba ikipe y,abanyamategeko ngo arutsinde!