Print

Kanye West ngo aziyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2024

Yanditwe na: Muhire Jason 13 October 2018 Yasuwe: 561

Kanye West nk’uko ikinyamakuru Hollywoodlife kibitangaza, uyu mugabo arateganya guhagarika umuziki kugira ngo azabashe gukora ibikorwa byo kwiyamamaza.

Inshuti ya hafi ya Ye yagize iti” Akimara guhura na Donald Trump, Ye yahisemo ko yaziyamamariza kuba Perezida mu 2024. Ashaka guhagarika umuziki akajya mu bya politiki atitaye ngo kanaka arabishaka cyangwa ntabishaka”

Ibi biravugwa mu gihe uyu muhanzi ari muri bamwe bashyigikira Trump bashinja politiki y’irondaruhu nk’uko The Hill yabitangaje.

Yagize ati” Abantu benshi b’abazungu bajya bambaza impamvu nkunda Trump, njye mbabwira ko Trump iyo aza kuba agira irondaruhu tuba twaramaze kwimuka tukajya gutura ahandi”

Kanye West amaze iminsi atanga ibitekerezo bitandukanye muri Politiki. Uyu mugabo aherutse kuvuga ko ubucakara bw’abirabura muri Amerika nta kibazo abibonamo.