Print

Eden Hazard yatangaje ukuri kwimbitse ku makosa yakoreye Jose Mourinho yicuza cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2018 Yasuwe: 2481

Hazard yavuze ko Mourinho atari umutoza mubi ahubwo we na bagenzi be batigeze bakora cyane muri 2015 ngo bamurwanirire ariyo mpamvu yirukanwe mu mwaka we wa 3 muri Chelsea.

Yagize ati “Mu myaka 12 maze nkina ruhago, nagize umwaka umwe mubi cyane kuko mu mezi 6 ya nyuma dutozwa na mourinho nagize uruhare mu gutuma yirukanwa.

Nyuma yo kwegukana igikombe twamusabye ibiruhuko birebire, bituma ngaruka ndi ku rwego rwo hasi.umwaka wa nyuma duheruka gutozwa na Mourinho ntiwari ushimishije.Ntitwatsindaga,twahoraga mu mpaka ndetse twitozaga tutabishaka.Byari ngombwa ko dutandukana.

Noherereje Mourinho ubutumwa bwo kumusaba imbabazi,kuko twishimiraga intsinzi turi kumwe gusa nari ntewe isoni n’ukuntu nakinaga.Sinicuza ibintu byinshi mu myaka maze muri ruhago, gusa kuba ntarabashije gufasha Mourinho kiriya gihe kiri mu bintu nicuza.

Hazard yavuze ko Mourinho ari umwe mu batoza yifuza kuzongera gukorana nabo gusa yicuza ko we na bagenzi be batamufashije kuguma muri Chelsea ahubwo bitwaye nabi bigatuma ahambirizwa.

Hazard yemeje ko Mourinho yitwara nabi iyo abakinnyi be batsinzwe gusa we abibonamo ikintu cyiza kuko bituma abakinnyi bitanga cyane gusa avuga ko atajya yihanganira gutsindwa.


Hazard yemeje ko ari umwe mu bakinnyi ba Chelsea FC birukanishije Mourinho