Muri Nzeri 2015 nibwo Sebera Eric yashinze ivi ku butaka agasaba Kirenga Saphine ko yazamubera umugore bakabana akaramata. Uyu mukobwa wari wizihije isabukuru yakiranye na yombi iki cyifuzo atega urutoki rwa mukubitaruko yambwika impeta.
Sebera yahose akundana na Kirenga Saphine ndetse yari yaranamwambitse impeta
Kuva ubwo ku mugaragaro byaramenyekanye ko Kirenga Saphine uzwi nka Kantengwa muri Seburikoko, afite umukunzi ndetse bagiye kubana, gusa icyizere cyaje kuraza amasinde, ndetse muri Mata 2018 haduka inkuru ivuga ko umukunzi we yamaze kwigarurirwa na Nicole uzwi nka Maman Beni muri filime ya City Maid.
Mu biganiro bitandukanye Saphine yamvikanye ahakana amakuru ko yaba yaratwawe umukunzi na mugenzi we, ndetse avuga ko nta kibazo banafitanye. Ku by’ubukwe ngo ‘gutera ivi ntibisobanura kubukora bukeye bwaho.’
Sebera agiye kurushinga na Nicole wamamaye nka Maman Beni muri filime ya City Maid
Burya bwose Kirenga yihagararagaho ndetse yari azi ko isezerano yahaye Sebera ryapfuye ubusa! Nicole na Sebera Eric bamaze gutanga integuza y’ubukwe bwabo, buzaba tariki ya 29 na 30 Ukuboza 2018.