Print

Pro- Femmes Twese Hamwe yishimiye itorwa rya Mushikiwabo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 October 2018 Yasuwe: 540

Profemmes Twese Hamwe yishimiye itorwa rya Mushikiwabo

Abanyamuryango b’ Impuzamiryango Pro- Femmes Twese Hamwe batanaje ko bashimishijwe n’ inkuru nziza y’ uko Louise Mushikiwabo yatsindiye kuyobora Umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira nibwo bwa Mbere mu mateka umunyarwanda yatorewe kuyobora Francophonie. Iyi nkuru yashimishije abatari bake bari na Pro- Femmes Twese Hamwe yavuze ko ari ishema ku Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru iyi mpuzamiryango yavuze ko iyi ntsinzi ni umusaruro uturuka ku miyoborere myiza ya Repubulika y’ u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yubatse ubushobozi bw’ umugore, imuha ijambo ituma yigirira icyizere.

“Pro-Femmes Twese Hamwe ihaye impundu Madamu Louise Mushikiwabo, kandi imwifurije ishya, ihirwe n’ umugisha w’ Imana mu mirimo ye mishya

Mushikiwabo ibiro azakoreramo biri I Paris mu Bufaransa, azatangira imirimo muri Mutarama 2019.

Mu bandi bishimiye intsinzi ya Mushikiwabo harimo Dr Nkossazana Dlamini Zuma wahoze ayobora komisiyo y’ umuryango w’ Afurika yunze ubumwe. Yavuze ko ‘ubumwe bw’ Afurika bushobora kuyigeza mu bushorishori’(in unity Africa can climb to heights).