Print

Maradona yongeye kwandagaza Lionel Messi ndetse ashyira hanze ingeso mbi zamunaniye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2018 Yasuwe: 4648

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri TV imwe yo muri Mexico,Maradona yavuze ko Lionel Messi ari umukinnyi mwiza ku isi ariko we atakongera kumuhamagara mu ikipe y’igihugu kubera ko yananiwe kuyitangira nkuko yitangira FC Barcelona.

Yagize ati “Messi n’umukinnyi mwiza ariko ntabwo abizi.Mbere yo kuvugana n’umutoza abanza gukina imikino ya Playstation,yagera mu kibuga agashaka kuba umuyobozi.Ni umukinnyi mwiza we na Cristiano ariko ni ubujiji kugira kapiteni umukinnyi ujya mu bwiherero inshuro 20 mbere y’umukino.

Ntimukongere gusingiza Messi ukundi,kuko muri FC Barcelona aba akomeye ariko mu ikipe ya Argentina akaba undi muntu.”

Maradona yatoje Messi mu gikombe cy’isi cyabereye muri Africa y’Epfo muri 2010 gusa ahora amufitiye ishyari cyane kuko ntiyifuza ko yatwara igikombe cy’isi, kuko yahita amurusha ibigwi.

Maradona yasabye abatoza ba Argentina kutazongera guhamagara Messi ngo kuko ntacyo amariye ikipe y’igihugu kuko adafasha igihugu cye bitewe n’imikino ya Playstation yamubase.



Maradona yasabye abatoza ba Argentina kutazongera guhamagara Messi kuko yananiwe kwitangira igihugu nkuko yitangira FC Barcelona