Print

Uganda : Umuhanzi Depite Bobi Wine yahagarikiwe igitaramo

Yanditwe na: Ubwanditsi 14 October 2018 Yasuwe: 949

Ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi w’iyo stade Jamil Ssewanyana Mpagi itangaza ko stade ifite ibindi bikorwa biteganijwe kuyiberamo harimo n’ubukwe buzahabera ku itariki imwe n’iyo igitaramo cyari kuzaberaho.

“Twatangaza ko hari ibikorwa 2 byategajwe kubera muri sitade mbere birimo amasengesho ya federasiyon ya atletisme azahera kuri 15 ukageza 26 Ukwakira hamwe n’ubukwe buzaba ku itariki 20, 2018”

Ubuyobozi by’iyi stade bugira ina Bobi Wine n’itsinda rye , gusaba icyemezo kibemerera gukora igitaramo, nyuma noneho bagahitamo itariki yaba ibanogeye yo kuba bakoreraho .

Uyu muhanzi Bobi Wine wabaye n’impirimbanyi muri politiki kubera abantu benshi bamuri inyuma, ntabwo ubuyobozi bwa Uganda buba bwifuza ko yahuriza hamwe abantu benshi . Nta n’ikintu kandi aratngaza ku mwanzuro yafatwe kuko amakuru avuga ko yaba ubu ari muri Kenya mu bikorwa bitandukanye bifitanye isano na politiki.