Print

Umugore yahanutse avuye kuri etaje ya 27 ari kwifata selfie[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2018 Yasuwe: 2366

Uyu Sandra wari ugiye kuba muri Panama nka mwarimu,yababaje benshi cyane nyuma yo kumenyekana ku isi yose bitewe n’amashusho yafashwe ari mu kirere ahanutse kuri etaje ndende.

Ubwo yari muri etaje ya 27,Sandra yashatse kwifata selfie nziza niko kunyerera ahanuka ku ibaraza yari ahagazeho,amanuka nk’ibuye yitura hasi, ahita apfa.

Uyu mugore yafashwe amashusho n’abantu bari mu yindi nzu ubwo yahanukaga kuri iyi nyubako ndende yo muri panama,bahita bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Sandra yari umubyeyi w’abana 2,yari mu nyubako yitwa Luxor Tower ikunzwe cyane ndetse iherereye ahitwa El Cangrejo muri Panama.

Abubatsi bari hafi bavuze ko ubwo uyu mugore yahagararaga kuri iri baraza ku munsi w’ejo mbere y’uko ahanuka,bamubujije ariko ntabumve.

Muri aya mashusho yashyizwe hanze humvikanye abantu bari gusakuza bati “Ni umusazi,araguye,murebe.”

Sandra wapfuye ku munsi w’ejo saa yine z’amanywa muri Panama,yiyongereye ku bandi bantu 259 bivugwa ko bapfuye hagati y’Ukwakira 2011 kugeza mu Ugushyingo 2017.





Sandra wahanutse kuri etaje ya 27