Print

Umusirikare w’Umwongereza ufite umubyibuho ukabije yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2018 Yasuwe: 4149

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bataramiye kuri uyu musirikare,gusa biravugwa ko ikibazo cy’umubyiho ukabije gikomeje kwibasira abasirikare bo mu Bwongereza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abasirikare basaga 8,662 bafite umubyibuho ukabije aho abagera kuri 4,666 barwanira ku butaka bawufite, mu gihe abagera kuri 4,274 barwanira mu kirere umubyibuho ukabije ubamereye nabi.

Colonel Richard Kemp w’umwongereza yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwirukana abasirikare bafite umubyibuho ukabije ndetse n’abadashoboye kurinda umubiri wabo kugira ngo batabyibuha cyane.

Uyu musirikare waciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ari mu basirikare b’Ubwongereza baba mu gihugu cya Scotland.