Print

Manyobwa uzwi muri musekeweya yavuze umuhanzi wo mu Rwanda akunda cyane

Yanditwe na: Muhire Jason 14 October 2018 Yasuwe: 15799

Uwimana Consolata, umukinnyi w’ikinamico uzwi nka Nyiramariza m’ Urunana na Manyobwa muri Musekeweya avuga ko akunda umuhanzi Tom Close gusa nawe akibaza niba ajya afata umwanya nawe agakurikira bimye mu biganiro akora anyuza mu makinamico arimo musekeweya ndetse n’urunana.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star ubwo yabazwaga umuhanzi akunda , nyuma agasubiza arirmba indirimbo ya Tom Close yise umuyonga aho yashakaga guhamya ko ariwe muhanzi akunda.

Mu kiganiro hagati yakomeje yibaza niba Tom Close amukunda nkuko nawe abikora ndetse niba ajya afata umwanya wo kumva bimwe mu biganiro akina kuri radiyo nkuko nawe afata umwanya akumva indirimbo nshya yasohoye.

Tom Close akimara kwakira ubu butumwa yavuze ko yishimye ndetse ko yiteguye guhura na Manyobwa umunsi umwe.