Print

Ikiyoka kinini cyahanukiye ku bakozi ba Banki bari mu nama bakwira imishwaro [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2018 Yasuwe: 5395

Mu mashusho yagaragajwe na camera za CCTV zo muri iyi banki,iki kiyoka cyaturuste mu kirere gihanuka hasi kigwa hagati y’aba bakozi bahita biruka amasigamana.

Ubwo iri tsinda ry’abakozi bo muri iyi banki bari batuje bari mu nama ya mu gitondo,nibwo iki kiyoka cyahanutse giturutse hejuru,kigwa hafi umwe mu bagore bari bayirimo,bose bahita biruka.

Iki kiyoka cyapimaga ibiro bitanu,cyazengurutse aho aba bakozi bari bateraniye cyane ko bose bari bahunze,kirangije cyihisha munsi y’intebe.

Iki kiyoka cyagumye muri iyi Banki kugeza ubwo umuhanga mu gufata inyama z’inkazi bari bahamagaye yaje aragifata arakijyana.




Comments

mazina 15 October 2018

Uko bigaragara ni Uruziramire (python).Ariko tujye twibuka ko muli paradizo tuzajya dukina n’intare,inzoka,etc...Byisomere muli Yesaya 11:6-8.Kandi tuzabaho iteka,nta kurwara cyangwa gusaza.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba ushaka kuzaba muli paradizo,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ariko ushake cyane imana nkuko ibidusaba muli Zefaniya 2:3.