Print

‘Dufite Abanyarwanda bajya kwanduranya mu gihugu cy’abaturanyi’- Gen. Mubarak Muganga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 October 2018 Yasuwe: 4049

Yabigarutseho ku wa Gatanu mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Kirehe, yahuje inzego zose z’ubuyobozi muri aka karere kuva ku rwego rw’umudugudu.

Yagize ati “Dufite abanyarwanda bajya kwanduranya mu gihugu cy’abaturanyi, bajya guhiga inyamanswa zaho abandi bajya gutashyayo inkwi, abo ntabwo tuzabihanganira kuko bari kujya kwanduranya mu kindi gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ziriya nyamanswa bajya guhiga akenshi usanga zirwaye indwara zitandukanye ku buryo bashobora no kuzikuraho izo ndwara bakaza kuzanduza abaturage bacu. Ikindi hariya mujya guhiga, mujya gusenya, mujya gutwikirayo amakara, ni mu kindi gihugu ntabwo ari mu Rwanda uzajya afatwa azajya ahanwa, ntabwo tuzabyihanganira."

Nkuko IGIHE cyabitangaje, Gen.Mubaraka yibukije abanyakirehe ko bafite igihugu cyiza, ababwira ko ibyo bajya gushaka hakurya no mu Rwanda bihari.

Ibi bitangajwe mu gihe hashize amezi atatu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanangirije Abanyarwanda bajya muri Uganada gushakayo serivisi.

Ubu butumwa Perezida Kagame yabutanze ku ya 4 Nyakanga 2018 ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora.