Print

Umugabo yakatiwe imyaka 244 azira gusambanya umwana we w’ ukwezi kumwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2018 Yasuwe: 1603

Uyu mugabo yahamwe n’ibyaha birimo gusambanya uyu mwana,kumuvuna imbavu ndetse no gushyira ubuzima bwe mu kaga cyane ko yamwangije bikomeye.ibi byaha byose bihanishwa igifungo gikabakaba imyaka 80.

Nyina w’uyu mwana yahagaye polisi nyuma yo gusanga umwana we yavunitse niko gukora iperereza basanga uyu mugabo ariwe wamufashe ku ngufu cyane ko yasanzwe mu nzu ndetse bamupimye bamusanga yanyoye imiti yongera imbaraga yitwa methamphetamine.

Madina avuga ko yazunguje uyu mwana we ndetse amufashe mu mbavu n’amaguru byayaviriyemo kuvunika gusa yemeje ko yabitewe n’uburakari yari afitiye umugore we cyane ko bari bashwanye.

Uyu mugabo yasigaranye uyu mwana ubwo nyina witwa Lisa Montoya yari yamutaye,niko kumwangiza bikomeye abitewe n’umujinya.

Urukiko rwafunze uyu Medina ndetse ruhana bikomeye nyina w’uru ruhinja witwa Lisa Montoya kuba yaratereranye uyu mwana we bigatuma yangizwa na se.

Uyu mugabo yahamwe n’ibi byaha muri Werurwe uyu mwaka,nyuma yo kwitaba urukiko rwo muri Texas.


Comments

MAZINA 15 October 2018

This is foolish and stupid.Gusambanya umwana wawe??Ubusambanyi nicyo cyaha kizarimbuza abantu benshi kurusha ibindi byaha.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.