Print

Polisi ya Uganda yategetswe kwishyura miliyoni 270 z’amashilingi umuturage yakoreye iyicarubozo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 October 2018 Yasuwe: 538

Mu ibaruwa Francis yandikiye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda ku wa 12 Ukwakira, isaba ko mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, yishyura indishyi z’akababaro za miliyoni 270 z’amashilingi.

Daily Monitor yanditse ko Francis Atoke, yabitegetse nyuma y’igihe Natukunda atakamba ko akeneye amafaranga amujyana kwivuriza muri Turikiya ihungabana yagize ryatewe no gukubitwa n’abapolisi.

Polisi yari yaburanye ibwira urukiko ko itigeze ihohotera Natukunda, isaba kurenganurwa ariko ibi urukiko rubbitera utwatsi. Francis yavuze ko Natukunda yerekanye icyemezo cyo kwa muganga kigaragaza ko yakorewe iyicarubozo nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima, yavuze ko hari uburyo bugomba kuzakurikizwa mu kwishyura ayo mafaranga igihe azaba yabonetse.