Print

Dore imiterere y’umukobwa udashobora guhera ku ishyiga

Yanditwe na: Muhire Jason 15 October 2018 Yasuwe: 2641

Mu buzima busanzwe abasore bose ntibakunda kimwe kuko buri wese aba afite ibyo yumva yagenderaho gusa hari ibyo abenshi bahuriraho kandi by’ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w’urugo nk’uko bakunze kubivuga.

Bimwe mu bintu biranga umukobwa muzima ushobora kubaka urugo rugakomera:

1. Umukobwa urangwa n’ubwiza karemano

Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu cyakisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n’umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana. Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n’ubwo baba batisize ibyo bintu.

2. Umukobwa ushikama ku wo ari we

Burya umukobwa utajahagurika ngo yerekane impinduka kuri we za hato na hato, yishimirwa n’abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe bibaha icyizere ko batazigera bacogora kuyigaragaza. Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y’abantu iaratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n’ibyo ureka ugahinduka injajwa.

3. Ntukabe nyambere mu guhamagara umuhungu

Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara. Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.

4. Umukobwa usabana n’inshuti

Iyo umukobwa azi gusabana n’inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n’abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugore. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

5. Umukobwa utagira ishyari

Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n’abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumva ko iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n’ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n’ibyo batunze.