Print

Mu mezi 6, u Rwanda rwahombye miliyari 204 n’ abaturage barenga 200 kubera ibiza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 October 2018 Yasuwe: 980

Imvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yarutaga kure imvura yari isanzwe igwa mu Rwanda mu myaka ishize.

Imibare igaragazwa na Midimar ivuga ko uretse abaturage 234 bahitanywe n’ibiza bitandukanye, hakomeretse 268, mu gihe inzu 15.264 zangiritse.

Hegitari 9412 z’ibihingwa bitandukanye zarangiritse, amatungo 797 yarapfuye ndetse n’ibindi bintu byinshi bikangirika.

Miliyari 204 z’ibyangijwe ni amafaranga menshi kuko ajya kungana na 10 ku ijana by’ingengo y‘imari y‘igihugu ya miliyari 2443.5 Frw yagenewe umwaka wa 2018/2019.

Ayo kandi ni ayagaragajwe n’igenzura ryakozwe mu turere 15 twahuye n’ingaruka z’ibiza kurusha utundi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kugabanya ubukana bw’ibiza, hanatangizwa icyumweru kizasozwa ku wa 19 Ukwakira, kizarangwa n’ibikorwa bikangurira abaturage kwirinda ibiza.

Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza, De Bonheur Jeanne d’Arc aheruka kugirana n’itangazamakuru, yasabye abaturage gufata ingamba zirimo kuzirika ibisenge by’inzu bidakomeye, gucukura no gusibura ibyobo bitangira amazi ku misozi.

Ati “Kugabanya ubukana bw’ibiza bisaba guhuza imbaraga. Uhereye ku muntu ku giti cye ndetse n’abikorera, imiryango itari iya leta n’abandi bafatanyabikorwa, bagomba kwerekana uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukumira no kwirinda ko ibiza biteza ibihombo byinshi.”

Abaturage kandi bakangurirwa kwimuka ahantu hitegeye ibiza no gukoresha imirindankuba hagamijwe kuzikumira.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu mezi ane gusa, leta yari imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 300Frw mu kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza.