Print

Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa nabyo bisaba iperereza ku mu nyamakuru wabuze yinjiye muri ambasade

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 October 2018 Yasuwe: 744

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu bavuze ko uwo ari we wese watahurwa ko yagize uruhare mu ibura ry’uyu munyamakuru yabiryozwa, ndetse basaba Arabie Saoudite gutanga ibisobanuro birambuye.

Jeremy Hunt, umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, yavuze ko icyaba cyose kuri ubu "rwose kizaterwa na Arabie Saoudite."

Itangazo rihuriweho ryasohowe n’ibyo bihugu - ryashyizweho umukono na Jeremy Hunt ku ruhande rw’Ubwongereza, Jean-Yves Le Drian ku ruhande rw’Ubufaransa, na Heiko Maas ku ruhande rw’Ubudage - rigira riti:
"Turashima umuhate wa Turukiya na Arabie Saoudite muri uru rwego, kandi twiteze ko leta ya Arabie Saoudite izatanga igisubizo cyuzuye kandi kirambuye."

Nyuma yaho, Bwana Hunt yagize ati:"Nta n’umwe muri twe uzi ibyabaye, ariko duhangayicyishijwe cyane n’amakuru ari kuvugwa, kandi igihugu gishobora kudufasha kugera ku muzi w’ibi ni Arabie Saoudite."
Yongeyeho ati: "Niba, nkuko babivuga, ubu bwicanyi ndengakamere butarakozwe, none Jamal Khashoggi ari hehe? Icyo ni cyo amahanga ashaka kumenya."

Perezida Donald Trump w’Amerika na we yavuze ko iki gihugu gicyeneye "ibisubizo" bya Arabie Saoudite ku ibura rya Jamal Khashoggi.

Abategetsi ba Arabie Saoudite bahakana ko Bwana Khashoggi yiciwe mu biro by’uhagarariye iki gihugu muri Turukiya biri mu murwa mukuru Istanbul.

Ibitangazamakuru bya leta ya Arabie Saoudite byasubiyemo amagambo y’umutegetsi w’iki gihugu avuga ko cyamaganiye kure ibikangisho kiri gushyirwaho muri politiki no mu bukungu kandi ko cyakwihimura birenzeho mu gihe cyaba cyibasiwe muri izo nzego.
Bwana Khashoggi, unenga ubutegetsi bwa Arabie Saoudite, yaburiwe irengero ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa cumi amaze kwinjira muri ambasade y’iki gihugu iri i Istanbul.

Abategetsi ba Turukiya bemeza ko Bwana Khashoggi yiciwe aho ngaho n’abakozi ba Arabie Saoudite - ibintu Arabie Saoudite yamaganira kure ivuga ko ari "ibinyoma."

BBC