Print

Umwari afungiye gutuka indirimbo yubahiriza igihugu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 October 2018 Yasuwe: 1025

Yang Kaili w’imyaka 20 y’amavuko - ufite abamukurikira ku mbuga za interineti babarirwa muri miliyoni amacumi - yari yagaragaye kuri kamera aririmba indirimbo yubahiriza igihugu y’Ubushinwa azunguza amaboko.

Urubuga Huya rutangarizwaho videwo, mbere rwari rwakuyeho iyo videwo ye ndetse ruhagarika n’umurongo atangarizaho videwo kuri urwo rubuga.

Kuva ibyo byaba, Madamu Yang, uzwi na none ku izina rya Li Ge, yasabye imbabazi ku mugaragaro, avuga ko ataririmbye indirimbo yubahiriza igihugu "mu cyubahiro."

Polisi y’Ubushinwa ikorera mu mujyi wa Shanghai ku wa gatandatu yasohoye itangazo, ivuga ko Madamu Yang yishe itegeko rigenga indirimo y’igihugu y’Ubushinwa.
Iryo tangazo rigira riti:
"Indirimbo y’igihugu ni ikirango cy’igihugu, abaturage bose bakwiye kuyubaha kandi bakarinda icyubahiro cyayo."
"Imbuga zo gutangarizaho videwo ntabwo ziri hejuru y’amategeko - amategeko n’imyitwarire ya gipfura bigenga n’izo mbuga."

Bijyanye n’itegeko rijyanye n’indirimbo yubahiriza Ubushinwa ryatangiye gukurikizwa mu mwaka ushize wa 2017, abafashwe baririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu buryo "butari bwo cyangwa busuzuguza" bashobora gufungwa iminsi igera kuri 15.

Hari abantu babarirwa mu bihumbi mu Bushinwa bifata videwo barya, baririmba cyangwa bitotomba bari imbere ya kamera bagamije gushimisha ababakurikiye ku mbuga za interineti ndetse bakabikoreramo n’amafaranga.
Bakurikirwa n’ababarirwa muri za miliyoni ku mbuga za interineti, ndetse ababakurikiye bashobora kuboherereza impano, zigeraho zikaba zashyirwa no mu mafaranga.

Mu mwaka wa 2016, ibi bikorwa by’izi videwo mu Bushinwa byari bifite agaciro kabarirwa muri miliyari 5 z’amadolari y’Amerika.

Ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa cumi, ni bwo Madamu Yang yifashe videwo ku rubuga rwa Huya aririmba by’akanya gato indirimbo yubahiriza igihugu y’Ubushinwa.

Yaririmbye interuro ya mbere y’iyi ndirimbo amwenyura kandi azunguza amaboko imbere y’indangururamajwi.