Print

Umugore wabyaye afite imyaka 14 araburira abakiri bato

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 October 2018 Yasuwe: 1487

Nyiramukiza Alvera avuga ko kubyara abana benshi byazanye n’ingaruka z’ubukene aho hari abana bamwe batageze mu ishuri kubera kubura amikoro.

Avuga ko ahanini ubukene yabayemo bwaturutse ku kuba yarashatse imburagihe, nyuma yo guterwa inda n’undi mwana w’imyaka 16, ababyeyi be bakumvikana n’ab’umuhungu akaba ari ho ajya kurererwa abana n’uwitwa umugabo we nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Mama akimara kumenya ko ntwite yaranyanze aranyirukana anziza ko banteye inda. Nahungiye kwa Mabukwe, anyakira neza kubera ko yari abonye agakobwa ko kumufasha aho atagiraga umukobwa.”

Ngo Nyirabukwe yaramufashije mu gihe yari atwite, avuga ko mu mbyaro umunani, eshatu muri zo yazibyariye mu rugo.

Nyiramukiza avuga ko nyuma yo kubyara yagize ibyago apfusha Nyirabukwe na Sebukwe ndetse bakurikirwa n’umugabo we wazize impanuka. Yasigaye ahanganye n’ubuzima bubi kuko atagiraga uwo atakira nyuma yo kwangwa n’umuryango we.

Nyuma yo kubura umugabo we ngo yashatse undi wari mubyara w’umugabo we wa mbere, ariko nawe ntibyateye kabiri kuko batandukanye kubera ingeso z’ubushurashuzi bw’umugabo.

Abana be bose yababyaye ku bagabo batatu batandukanye, akemeza ko ubuzima bubi yabayemo bwaturutse ku mahitamo mabi yakoze ariko ahanini nayo yashingiye kuba yarabyaye akiri muto.
Yagize ati “Natewe inda ngiye mu mwaka wa gatanu. Abana twiganye mu mashuri abanza bo bakomeje kwiga batera imbere, iyo bamwe duhuye numva mfite intimba mu mutima, noneho bo bakaba bashaka bakuze njye ndi muri iyo miserero y’abana.”

Avuga ko ikimubabaza ari uburyo uwo murage w’ubukene wakomereje mu bana be kubera atabahaye uburere buhagije kuko bari benshi adashobora kubifasha wenyine.

Yagize ati “Abakobwa banjye nabo bagiye babyara ari bato, umukuru yabyaye afite imyaka 14, nagiye mbakangurira kwiga bati wowe ko utize? Nabona batangiye gukungika n’abasore, nababuza bati wowe wabyaye ufite ingahe?nkabura icyo mvuga”

Nyiramukiza arasaba urubyiruko kwita ku buzima bwabo, avuga ko uko umwana ashatse ari muto,ariko ibibazo bikomeza kuba byinshi.

Avuga ko na n’ubu agifatwa nk’igicibwa mu muryango we, aho abandi bana babyara umuryango ukabahemba, ariko we ngo mu mbyaro umunani ntiyigeze ahembwa.

Nyuma yo gushaka undi mugabo bari kumwe ubu, akemera no kumurerera abana bane batabyaranye, ngo nibwo yabonye agahenge, aho bumvikana bagakora icyateza urugo rwabo imbere.


Comments

mazina 16 October 2018

Buri mwaka Abakobwa babyara batarageza ku myaka 20 barenga 17 millions,dukurikije report za WHO.Ubwo ntushyizemo abayirengeje.Ubusambanyi,buzatuma millions and million z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Aho kubifata nk’icyaha kibabaza imana cyane,babyita ko "bali mu rukundo".Muli rusange,usanga abantu batuye isi hafi ya bose batitaye ku bintu imana itubuza.
Niyo mpamvu Yesu yavuze ko abantu banyura mu nzira ijyana ku rupfu rw’iteka nta kuzuka aribo benshi cyane nkuko Matayo 7:13,14 havuga.Niba ushaka kuzarokoka ku munsi w’imperuka,yinduka,ushake imana cyane.