Print

Mashami yatangaje ukuri ku Mavubi kwatangaje abanyarwanda benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2018 Yasuwe: 4267

Mashami yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko kwerekeza mu gikombe cy’Afurika 2019 bidashoboka nubwo asigaje imikino 3 mu itsinda H aherereyemo.

Yagize ati “Mvuze ko dufite icyizere cyo kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika naba mbeshye , nicyo gihe cyiza cyo guha umwanya abakinnyi bataregeje imyaka 23 kugira ngo nabo bigaragaze. Abakinnyi bose dufite ni beza kandi biganjemo abari munsi y’imyaka 23,niyo mpamvu tuzakora impinduka ku mukino wa Guinea.”

Amavubi amaze gutakaza imikino itatu muri 6 agomba gukina ndetse amahirwe yo gukomeza asa n’ayayoyotse kuko kugira ngo akomeze byasaba ko atsinda imikino 3 yose isigaye andi makipe ntihagire bahanganye ntihagire irenza amanota 10.

Amavubi azakina na Guinea ku munsi w’ejo Taliki ya 16 Ukwakira 2018,mu mukino wa 4 wo mu itsinda H mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika 2019 izabera muri Cameroon.