Print

Mutoni Assia ngo abonye aho bamugabanyiriza umubyibuho we yajyayo

Yanditwe na: Muhire Jason 16 October 2018 Yasuwe: 1836

Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda Mutoni Assia ni umukobwa umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’uburyo akinamo filime ndetse by’umwihariko akaba ari umukobwa benshi bemeza ko agira ubuntu kandi akunda gusabana n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yabajijwe ikintu kimutera ipfunwe kumubiri we ndetse nibyo akunda kurya cyane birimo amafiriti n’inyama yemeza ko aribyo bimutera kubyibuha cyane bityo ngo yifuza kunanuka akagira nibura ibiro 60.

Yagize ati” Ikintu kintera ipfunwe ku mubiri wanjye ni umubyibuho […] Mbonye aho ngabanyisha umubire wanjye nabikora.”

Abajijwe aho akomora umubyibuho we yasubije ko akunda kurya cyane ibintu bikungahaye kuri Vitamine ari nabyo bimukururira umubyibuho ukabije kurumutera ipfunwe.


Comments

komezusenge jean pierre 0783430730 16 October 2018

naze tumufashe hano iremera imbere ya prince house ikigo cyubuzima cya abanyamerika BF SUMA hamagara turagufasha muminsi mike uba usubiye uko usha kuba 0783430730