Print

Amissi Cedric yatangaje ikintu atazibagirwa muri Rayon Sports yubakiyemo izina rikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2018 Yasuwe: 7563

Cedric usigaye akina muri Saudi Arabia mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Al-Taawoun FC, yatangarije Radio 10 ko ahora yibuka igitego yatsinze FC Leopard de Dolisie yo muri Congo Brazzaville mu mukino banganyije ibitego 2-2,iyo atekereje kuri Rayon Sports.

Yagize ati “Nkunda cyane Rayon Sports .Nakundaga gutsinda ibitego ariko ikintu ntazibagirwa ni igitego natsinze FC Leopard yo muri Congo.”

Amissi Cedric yatsinze iki gitego mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje Rayon Sports na FC Leopold I Kigali, ku wa 16 Gashyantare 2014,warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Amissi Cedric uhembwa ibihumbi 40 by’amayero ku kwezi muri Saudi Arabia, yavuze ko yifuza kuzagaruka muri Rayon Sports agasorezamo ruhago.