Print

Perezida Trump yohereje umuyobozi muri Arabia Soudite ngo akurikirane ikibazo cy’ umunyamakuru wabuze

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 October 2018 Yasuwe: 433

Pompeo araza no guhita asura igihugu cya Turukiya, aho Bwana Khashoggi aheruka kubonwa mu byumweru bibiri bishize ari ku biro by’uhagarariye Arabie Saoudite muri iki gihugu.

Abategetsi ba Turukiya bemeza ko Bwana Khashoggi yishwe n’abakozi ba Arabie Saoudite, ariko ibi abategetsi ba Arabie Saoudite babihakanye bivuye inyuma.

Ku wa mbere, Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko "abicanyi badafite umurongo bagenderaho" ari bo bashobora kuba bihishe inyuma y’iburirwa irengero rya Bwana Khashoggi. Trump nta gihamya yatanze y’ayo magambo ye.

Ariko yavuze ko mu kiganiro kuri telefone n’umwami Salman wa Arabie Saoudite, uyu mwami yahakanye akomeje ko atazi ibyabaye kuri Bwana Khashoggi.

Mbere kuri uyu wa kabiri, polisi ya Turukiya yavuye muri ambasade ya Arabie Saoudite iri mu murwa mukuru Istanbul wa Turukiya, aho Bwana Khashoggi aheruka kubonwa. Iyi polisi yari yaraye ihasaka.

Bwari bubaye ubwa mbere polisi ya Turukiya yemererwa kuhinjira kuva uyu munyamakuru yaburirwa irengero ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa cumi.

Iri saka ribaye rikurikira ukutumvikana kw’impande zombi ku buryo iryo saka ryakorwamo.

Ariko hari amakuru ataremezwa ari muri bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko Arabie Saoudite iri kwitegura kwemera ko Bwana Khashoggi yapfuye bitewe no guhatwa ibibazo yakorewe kukagenda nabi kandi ko icyari kigamijwe kwari ukumushimuta.

Hagati aho, televiziyo y’Abarabu Al-Jazeera yasubiyemo amagambo y’ibiro by’umushinjacyaha mukuru wa Turukiya bivuga ko byabonye ibimenyetso bigaragaza ko Bwana Khashoggi yiciwe imbere muri ambasade ya Arabie Saoudite.

Mbere yaho, umwe mu bakora mu nzego z’umutekano za Turukiya, yari yabwiye BBC ko abategetsi bafite ibimenyetso by’amajwi na videwo bigaragaza ko Bwana Khashoggi ari ho yiciwe.

Iki kibazo cyasize icyasha umubano hagati ya Arabie Saoudite n’ibihugu by’inshuti zayo by’i Burayi n’Amerika.

Ku wa mbere, umwami Salman wa Arabie Saoudite yategetse ko hakorwa iperereza ku iburirwa irengero rya Bwana Khashoggi.