Print

Meddy yatangaje umugore w’icyamamare akunda kurusha abandi ku isi

Yanditwe na: Muhire Jason 16 October 2018 Yasuwe: 3959

Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bafite igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru bitewe n’ibihangano bye binyura imita ya benshi biganjemo ab’igitsina gore.

Mu mpera z’ukwezi gushize yakoreye ibitaramo mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham na London. Aha yahahuriye n’abakobwa babiri b’abanyarwandakazi bakora ibiganiro biciye kuri Youtube maze baganira ku ngingo zitandukanye zerekeye umuziki n’ubuzima busanzwe.

Meddy yavuze ko inganzo ye ayikomora ku bantu batandukanye, by’umwihariko nyina wakundaga gucuranga indirimbo z’urukundo akiri umwana. Ngo iyo ataza kuba umuhanzi yari gukina box kuko yabikundaga akiri muto.

Mu buzima busanzwe, aba bakobwa bamubajije umugore w’icyamamare wamutwaye umutima, atazuyaje avuga ko ari Jessica Alba wamamaye cyane muri sinema yo muri Amerika. Abajijwe impamvu ariwe Meddy yasubije ko asa n’umukunzi we.

Yagize ati “ Ni Jessica Alba, asa n’umukobwa dukundana.”

Meddy akundana n’umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ukomoka muri Ethiopia. Niwe wagaragaye mu mashusho y’indirimbo yitwa Ntawamusimbura yashyize hanze mu mwaka ushize. Uyu mukobwa yari yanamuherekeje ubwo yari yagiye mu Bwongereza.

Jessica Alba we ni umugore w’imyaka 37 wamamaye muri sinema. Yakinnye muri filime y’uruhererekane yitwa Dark Angel ari nayo yamugize icyamamare, Honey, Sin City, Fantastic Four, Good Luck Chuck n’izindi.